Abagorozi 38 bafatiwe ku musozi basenga
Abagorozi 38 bafatiwe ku musozi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abaturage biyita ‘Abagorozi’ babarirwa muri 38 bafatiwe ku musozi basenga ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umusozi abo Bagorozi basengeragaho, uherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abo Bagorozi bafashwe mu masaha y’umugoroba tariki 17 Nyakanga 2021 bakaba basengeraga ku musozi birengagije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bafashwe binyuze ku baturage batanze amakuru, babimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano, nyuma barafatwa, bazanwa kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, kuko ari ahantu hisanzuye, barigishwa kuri uwo mugoroba, basobanurirwa ko icyorezo gihari, kandi ko kukirinda bireba buri muntu, n’ibindi.
Gusa kuko amasaha yo guhagarika ingendo yari yageze, ngo byabaye ngombwa ko barara aho kuri Sitade bataha kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021 mu masaha ya mu gitondo. Uretse kwigishwa, abo bagorozi kandi banahanwe nk’uko biteganywa n’amategeko.
Bamwe muri abo bagorozi bavuga ko bumvaga ntacyo bitwaye gukomeza gusengera aho ku musozi, kuko ngo bamaze igihe kirekire bahasengera. Icyakora ngo mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’ umwaka ushize wa 2020, ngo barayubahirije na bo bakajya basengera mu ngo zabo, ariko mu gihe insengero zimwe na zimwe zari zikomorewe, na bo ngo bahise bashaka ibyangombwa basubira gusengera aho ku musozi bari basanzwe basengera na cyane ko ngo bumvaga bakumburanye.
Ibyangombwa bashatse nk’uko bisobanurwa na Niyirera Erneste umwe muri abo bagorozi bafatiwe ku musozi basenga, ngo ni akamashini gapima umuriro, kandagira ukarabe, n’imiti bakaraba ku ntoki. Ikindi ngo kuko basengera ku musozi, bicaraga bahanye intera.
Niyirera ati “Bigaragara ko icyorezo cyazuye umugara, ubu natwe tugiye kujya dusengera mu rugo wenda, duhuze imirongo ya telefoni,naho ubundi icyari cyatumye dutangira gusengera hariya twafatiwe ni uko twari twabonye abandi bo mu zindi nsengero bakomorewe. Ubu tugiye kuba dusubiye ku buryo bwo gusenga mu buryo bw’ikoranabuhanga turebe ko Imana yadutsindira iki cyorezo. Amande duciwe ni igihano nyine ntacyo wagikoraho, nta n’icyo wagikataho, ni ibyo nyine nta kundi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, wari waje kuganiriza abo bagorozi mbere y’uko basubira mu ngo zabo, yavuze ko bikigaragara ko hari abantu batarimo guha agaciro ubutumwa butangwa bwo kwirinda, bakumva bashaka kwigumira muri gahunda bahozemo, abasenga bakumva basenga uko bahoze basenga, abakora ubukwe bakumva babukora uko bisanzwe, ukunda akabari akumva yakajyamo uko bisanzwe, ariko ngo ni ngombwa ko abantu bahindura, umuntu agakora icyo akunda ariko akagikora mu buryo bwemewe.
Meya Mutabazi ati “Niba insengero zitemewe wasenga wenyine mu muryango kandi Imana ikakumva, niba ari umuntu ukunda kugira akanyota ntacyamubuza kunyura mu iduka akagura icupa akarinywera mu rugo, ariko ikimuhuza n’abandi mu kintu gisa n’akabari akakireka kuko kitemewe. Ni icyo dusaba abaturage. Kumva ko icyorezo gihari kandi barakibona kidutwaye abantu benshi, mu Karere tumaze gupfusha abaturage 24, abo ni abo tuvuga tuzi bazize Covid-19, birumvikana rero ko tutakomeza kurebera ngo abaturage bakomeze kuducika ku mpamvu za bamwe na bamwe batumva amabwiriza ”.
___________
Click the following links to Subscribe to our Channels
ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Visit us: https://itabaza.org/
Contact us:
Call & WhatsApp: (+250)788824677
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/
#ItabazaTV
#COVID19
#Rwanda
#Burundi
#SDAChurch
-
2:39:22
Drunk3PO
23 hours agoStar Wars, Achromatic Chronicles Green, & More | Drunk3po Live
50K8 -
7:11
Film Threat
1 day agoTHE STRANGERS: CHAPTER 1 | Film Threat Reviews
36.5K7 -
25:22
MYLUNCHBREAK CHANNEL PAGE
22 hours agoTartaria, Russia & The Old World?
46.4K51 -
15:08
justintech
1 day agoCorsair Vengeance i8200 Review - 14900K + 4090
34.5K2 -
11:31
ryanhoguepassiveincome
20 hours agoTOP 5 NICHES 🔥 Print on Demand Niche Research # 207 — (5/12/2024)
33.4K6 -
51:31
Science & Futurism with Isaac Arthur
1 day agoAutomated Justice
33.2K9 -
8:05
Ethical Preparedness
22 hours agoEASY Homemade Allergy Medicine - Medical Prepping for SHTF - Natural Medicine
16.3K14 -
20:48
JoBlo Originals
1 day agoWhat Happened to WES STUDI?
23.3K17 -
57:54
Proof Bread
1 day agoSwabian Pretzels the Sourdough Way
27.8K6 -
5:45
RealReaper
1 day agoThe Gay Black Doctor Who The Devils Chord Sucks
28.2K50