Isuzumarubanza: Uko Ellen G. White n'Umuhanuzi Daniyeli basobanura urubanza rutegereje buri wese

3 years ago
18

Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami, Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yerereranaga nk’inyange, umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo zagurumanaga nk’umuriro.

"Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk’umugezi, abagaragu ibihumbi n’ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by’ibyo abantu bakoze barabibumbura.”

"Uko ni ko mu nzozi Umuhanuzi yeretswe umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba, ubwo imico n’imibereho by’abantu bizanyuzwa imbere y’Umucamanza w’isi yose, kandi umuntu wese agahabwa “ibikwiranye n’ibyo yakoze.” Umukuru Wabayeho ibihe byose ni Imana Data.

Umunyazaburi yaravuze ati: “Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.”

Ni Yo nkomoko y’ibyaremwe byose kandi ikaba isoko y’amategeko yose agomba gukoreshwa muri uru rubanza.

Kandi abamarayika bazira inenge ibihumbi n’ibihumbi, nk’abakozi n’abahamya, bari bari muri uru rukiko.

“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere.

Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira; kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.”

Ukuza kwa Kristo kuvugwa aha, ntabwo ari ukugaruka kwe kuri iyi si.

Asanga Uwabayeho ibihe byose mu ijuru, kugira ngo ahabwe ubutware, icyubahiro n’ubwami azegurirwa ku iherezo ry’umurimo we w’umuhuza.

Uko ni ko kuza kuvugwa aha kwavuzwe mu buhanuzi ko kuzabaho ku iherezo ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844.

Ntabwo ari ukugaruka kwe ku isi. Umutambyi wacu Mukuru yari ashagawe n’abamarayika bo mu ijuru, yinjira ahera cyane maze agaragara imbere y’Imana kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo akorera umuntu.

Ni umurimo w’urubanza rugenzura ndetse no guhongerera abantu bose bazasangwa ko babikwiriye.

Mu muhango wagiraga icyo ushushanya wakorerwaga mu buturo bwera bwo mu isi, ababaga baje imbere y’Imana bafite kwicuza no kwihana, kandi ibyaha byabo bigashyirwa ku buturo bwera binyuze mu maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha, abo bonyine ni bo bungurwaga n’umurimo wo ku Munsi w’Impongano.

Muri ubwo buryo, mu munsi ukomeye wo guhongerera ubuheruka ndetse n’urubanza rw’igenzura, ibyitabwaho gusa ni iby’ubwoko bw’Imana.

Urubanza rw’abanyabibi rwo ni umurimo wihariye ndetse utandukanye n’uwo, kandi uzabaho nyuma y’aho.

“Igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza bw’Imana rizaba irihe?” Ellen White, Intambara Ikomeye, IGICE CYA 28 - ISUZUMARUBANZA
______________
Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Credetit: EllenWhiteAudio.org

Credit:
EllenWhiteAudio.org
EllenWhiteAudio.org
EllenWhiteAudio.org
EllenWhiteAudio.org

Loading comments...