Uko Padiri Martin Luther yitandukanyije na Kiliziya Gatulika
Mu bari barahamagariwe kuyobora itorero ngo rive mu mwijima w’inyigisho n’imigenzo z’itorero ry’i Roma bityo rijye mu mucyo wo kwizera nyakuri, uw’ikubitiro yari Maritini Luteri.
Yari umunyamurava, akagira ishyaka no kwitanga, ntiyagiraga icyo atinya uretse Imana kandi nta rundi rufatiro rwo kwizera yagiraga uretse Ibyanditswe Byera. Luteri yari umuntu ukwiriye wo mu gihe cye.
Imana yamukoresheje umurimo ukomeye wo kuvugurura itorero ndetse no kumurikira abatuye isi.
Nk’uko byari biri ku nteguza z’ubutumwa bwiza za mbere, Luteri yakomotse mu muryango w’abakene. Imyaka y’ubuto bwe yayimaze mu rugo rw’umuhinzi w’Umudage wari woroheje. Kubw’umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro se yakoraga buri munsi, byamubashishije kubona uburyo bwo kumurihira ishuri.
Se yifuzaga ko umwana we yazaba umunyamategeko uburanira abandi, ariko Imana yari imufitiye undi mugambi wo kuba umwubatsi w’itorero rikomeye ryakuraga buhoro buhoro mu binyejana byinshi.
Umurimo uruhije no kubaho mu bukene, ndetse n’ikinyabupfura kidakebakeba ni byo byabaye ishuri Nyir’ubwenge butagerwa yateguriyemo Luteri kuzakora umurimo w’ingenzi mu buzima bwe.
Se wa Luteri yari umugabo ufite ubwenge bwinshi kandi ubukoresha cyane, yari afite imico itajegajega, inyangamugayo, umuntu wiyemeza kandi udakebakeba. Ibyo yemeraga nk’inshingano ye yabigenderagamo atitaye ku ngaruka izo ari zo zose zamubaho.
Kuba yarashyiraga mu gaciro ku rwego rwo hejuru byamuteye kuzinukwa imikorere y’ibigo abapadiri n’abandi bihaye Imana babamo. Ntiyashimishijwe no kubona Luteri yinjira muri ibyo bigo atabimwemereye kandi baje kwiyunga hashize imyaka ibiri atari yahindura igitekerezo cye.
Ababyeyi ba Luteri bitaga cyane ku burere bw’abana babo. Bihatiraga kubigisha iby’Imana ndetse no kugira imikorere irangwa n’imico ya Gikristo. Luteri yagiye kenshi yumva se asaba Imana ngo umwana azajye yibuka izina ry’Uhoraho kandi ngo umunsi umwe azabashe gufasha mu iterambere ry’ukuri Kwe.
Abo babyeyi bakoreshaga uburyo bwose babonye maze bagateza imbere mu buryo bukomeye iby’imico mbonera cyangwa iby’ubwenge bungukiraga mu mibereho yabo iruhije. Ntacyo batakoraga bihanganye kugira ngo bategurire abana babo kugira imibereho itunganye n’ingirakamaro.
Kubw’imico yabo ishikamye kandi ifite imbaraga, rimwe na rimwe abo babyeyi bageraga ubwo bakoresha ubukana, ariko nubwo Luteri ubwe yari azi neza ko abo babyeyi hari ingingo zimwe bari barayobyeho, mu byo bamutozaga yabonagamo byinshi yemera biruta ibyo atemeraga.
Ku ishuri yoherejweho akiri umwana muto, Luteri yahafatiwe nabi ndetse akanahohoterwa. Ubukene bw’ababyeyi be bwari bukabije cyane ku buryo ubwo yavaga iwabo akajya ku ishuri mu wundi mujyi, hari igihe byabaye ngombwa ko kugira ngo abone ibyo kurya yajyaga aririmbira abantu ava ku rugo ajya ku rundi, ndetse akenshi inzara ikamumerera nabi.
Imitekerereze mu by’iyobokamana yarangwaga n’umwijima n’iby’ubupfumu yari yarabaye gikwira muri icyo gihe yamuteraga ubwoba.
Nijoro yashoboraga kujya kuryama yuzuye agahinda mu mutima, akareba ahazaza hijimye ahinda umushyitsi ndetse agahorana ubwoba atewe no gutekereza ko Imana ari umucamanza w’intavumera, utagira impuhwe n’umugome ukaze aho kuba Umubyeyi w’umunyebambe wo mu ijuru... - Intambara Ikomeye, Igice cya 7 - Luteri yitandukanya na Roma
______________________
Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677
Kora 'Subscribe' kuri https://www.youtube.com/c/ITABAZA kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira.
Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch
-
4:58:35
Creative Society Malawi
8 months agoVUTO LA PADZIKO LONSE. ITALY. TSOGOLO LIKUDALIRA IFE | Msonkhano Wapaintaneti. Seputembara 16, 2023
6 -
22:17
ITABAZA TV
1 year agoRUM 2005-2020: Iterambere, Ivugabutumwa, Gusenya Urusengero rw’i Gitwe no gutoteza Abizera baho
27 -
1:40
Success Path Network
2 years ago $0.01 earnedKANUNI 20 ZA FEDHA | KITABU | Victor Mwambene
104 -
2:55
Magufulication of Africa
8 months agoKumbukizi ya Rais Magufuli alipofanya Maamuzi ya kumpandisha cheo kiongozi wa JWTZ kwa Uwajibikaji.
10 -
15:07
Success Path Network
1 year agoMAMBO 7 YA KUACHA ILI UFANIKIWE | 2023
250 -
1:14:07
afurikahagati
8 months agoUMURIRO WATSE MU BURUNDI-RWANDA . NI NDE URI BUROKOKE ?
-
2:47
Chombo5
8 months agoYALE YA ZAMANI YAMEKWISHA SASA #OTHMAN #MASOUD HATUWEZI KUVUMULIA MATESO HAYA #actwazalendotv #OMO
2 -
0:59
biregehanvarmis
9 months agoTürklerin Mezar Sanatı: Koyun ve Koç Biçimli Taşların İzinde
9 -
11:37
Success Path Network
1 year agoJINSI YA KUJENGA UJASIRI NA KUJIAMINI
293 -
5:36
Karadzin
1 year agoKabare - Putuj Evropo - Miroslav Mika Antic _Tatina pesma
27