Mbese birakwiye kujyana umurambo mu rusengero? Kuki Abadiventisiti babikora?

3 years ago
4

Bibiliya yerura neza ko iyo umuntu amaze gupfa ibye biba birangiye. Imigambi, ibitekerezo, amarangamutima, kubabara, kwishima n’ibindi yakoraga n’ibimuranga byose biba byahagaze, bityo ibyo yakorerwa byose ntiyabyumva . – Umubwiriza 9:5-6 

Duhereye ku cyubahiro cyahabwaga Ubuturo Bwera, dukwiriye kwiga neza uko twifata n’uko twubaha ahantu dusengera.

Si byiza kubahuka aho Imana yereje kuyisengera ngo twitware uko dushaka, tuhakorere ibyo dushaka binyuranije n’umugambi watumye hubakwa cyangwa ngo tuhabone nka bimwe mu byumba by’amazu yacu.

Ingingo yo kujyana umurambo mu rusengero mbere yo gushyingurwa, isa n’iteye urujijo kandi ntivugwaho rumwe.

Itsinda rimwe ryemera ko kuzana umurambo mu rusengero, bakawukoreraho imwe mu mihango y’idini ryabo, bakawusabira ari uburyo bumwe buhesha nyakwigendera kwemerwa n’Imana ndetse ko na roho ye ihita ijya ku Mana. (Wowe nkurikira No ya 15 Uruhererekane rw’Abapapa”, p.37)

Itsinda rya kabiri rihakana iyo myizerere mu buryo bukomeye berekana icyo ijambo ry’Imana ribivugaho ko iyo umuntu apfuye ntacyo amenya.

Bisome birambuye hano: https://bit.ly/3mfckva

Kuki Abadiventisiti bajyana umurambo mu rusengero, biremewe ?

Iki kibazo cyabajijwe Umuvugabutumwa Nzayisenga Florida ku itariki ya 27/10/2017 ubwo yari mu mavuna mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Remera mu Mujyi wa Kigali.
_______________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kuri @ITABAZA TV kugira ngo wakire video zindi nziza, hano: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org

#ItabazaTV
#NzayisengaFlorida
#SDAChurch
#RushenyiPatrice
#MusoniFlavien
#SammyCelestin
#Rwanda
#NzarambaEmmanuel
#HesronByilingiro
#Burundi

Loading comments...