Iyi nkuru iregereje ariko nta gitangazamakuru na kimwe kizayitangaza

4 years ago
46

Kora 'Subscribe' kuri ITABAZA TV kugira ngo wakire video zindi nziza, hano: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Uramutse ufite igitekerezo cyihariye ushaka kuduha, ubuhamya, inama, inkuru cyangwa icyigisho ushaka kuduha, waduhamagara kuri +250788824677 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu Info@itabaza.org

Dukurikire kuri:
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Website: https://itabaza.org/
#ItabazaTV
=================================
Muri iyi minsi biroroshye cyane kubona amakuru kurusha ibindi bihe byose byabayeho. Uyu munsi iyo umuntu abyutse akagira ibyo ashyira ku rukuta rwe rwa Twitter, Facebook, Instagram, WhatsApp n’izindi aba akoze amakuru.

Ntabwo tukirindira isaha y’amakuru kuri Radio, ahubwo bitewe n’aho isi igize inkuru tuyimenya nyuma y’amasegonda amake ibaye. Iterambere ryagize isi umudugudu.

Imbuga za interineti zagenewe amakuru n’imbuga nkoranyambaga zitugezaho amakuru y’ako kanya, ‘Breaking News’.

Hari inkuru iruta izindi zose zabayeho igiye kuba vuba aha, gusa nta gitangazamakuru na kimwe kizayitangaza.

Icyo gihe abanyamakuru ba ITABAZA na bagenzi bacu bo mu bindi bitangazamakuru akazi dukora kazaba kahagaze.

Ubwo Yesu azatunguka ku bicu byo mu ijuru, inkuru y’uko yagarutse nta muntu uzayishyira kuri Twitter, ntawuzamufotora mu kirere ngo abishyire kuri [status ya] WhatsApp cyangwa ngo abitangaze kuri Facebook.

Yohana Umuhishuzi avuga ko ijwi rirenga rizasohoka mu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye”. Iryo jwi rizatigisa isi ritume habaho igishyitsi gikomeye cyane ku buryo butigeze kubaho kuva umuntu yaremwa agashyirwa ku isi.

“Kandi ubwo azamanuka ava mu bicu, amaso yose azabona Umwami utanga ubugingo. Icyo gihe azaba ataje nk’umugaragu wamenyereye intimba, ahubwo azaza ari Umwami w’Umuneshi uje kujyana abantu be… Abantu bazaba baranze kumwemera nk’Umukiza n’Umwami… bakanga gukomeza amategeko ye mu mibereho yabo bazafata no kwiheba gukomeye.”

Mbese koko Yesu azagaruka?

Ihame ridakuka ryo kugaruka kwa Yesu rishingiye mu kuri kw’ijambo ry’Imana. We ubwe yahaye abagishwa be isezerano ati “Nzagaruka” (Yohana 14:3)

Kuza kwe kwa mbere ni igihamya cyo kugaruka kwe. Iyo ataza bwa mbere ngo abe yaranesheje icyaha na Satani, nta mpamvu n’imwe yari kuzatuma twizera ko azagaruka bwa kabiri ku iherezo ry’ibihe aje no kurishyira ku butware bwa Sekibi.

None twabwirwa n’iki ko yenda kugaruka?

Mbere yo kujyanwa mu ijuru yabwiye abigishwa be ibizaranga kugaruka kwe, abasaba kubyitondera no kuba maso.

Yesu avuga ko ibizabanziririza kugaruka kwe harimo impuha, abahanuzi b’ibinyoma bazaduka kandi bagakora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye, intambara n’ibindi birimo kubwiriza ubutumwa ku isi hose. (Matayo 24:1-31)

Ati “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘dore Kristo ari hano!’ n’undi ati ‘ari hano’ ntimuzabyemere”

Kuburirwa hakiri kare bituma habaho gufata ingamba. Kugaruka kwa Yesu ntabwo kuzumvirwa mu mitima imbere nk’ikintu kitagaragarira amaso, ahubwo kuzamera nko kubonana n’umuntu imbonankubone. Buri jisho rizamubona.

Bizagenda bite itangazo rimaze kumvikana ko agarutse?

Hazabaho ibintu bitatu. Ibyo ni ‘Ukuzurwa kw’abapfuye bizera Kristo’, ‘Guhindurwa kw’abakiranutsi bazaba bakiriho’ nyuma yaho habeho ‘urupfu ku Batizera’

Pawulo avuga ati “Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato,… nk’ako guhumbya… Impanda izavuzwa abapfuye bazuke ubutazongera kubora natwe duhindurwe.” 1 Abakorinto 15:51-52

Uzaba uri mu ruhe ruhande?

Ku bakijijwe, kugaruka kwa Yesu ni igihe cy’umunezero n’ibyishimo byinshi, nyamara ku barimbuka ni igihe cy’ubwoba bwinshi burimbura. Icyo gihe kwihana ntibizaba bigishoboka.

Nta gitangazamakuru cyangwa urubuga nkoranyambaga ruzatangaza ko Yesu azaza ku munsi uyu n’uyu ngo ubone kumwitegura. Bishoboka gusa uyu munsi.

Igihe [Abatizera] bazabona uwo banze kwakira aje ari Umwami w’Abami n’Umutware w’abatware bazamenya ko isaha yo kurimbuka kwabo igeze.

Bafatwa n’ubwoba bwinshi cyane no kubura ibyiringiro maze batakire imisozi n’ibitare ngo bibahishe. Ibyahishuwe 6:16-17
Nkuko bivugwa ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo ntimwinangire imitima…” Yesu ati “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi nzinjira iwe dusangire” Abaheburayo 3:14, Ibyahishuwe 3:20

Ibitabo byifashishijwe:

Bibiliya Yera
Ibyo Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bizera

https://itabaza.org/mu-rwanda-no-ku-isi-hose-iyi-nkuru-igiye-kuba-ariko-nta-gitangazamakuru-na-kimwe-kizayitangaza/

Yanditswe na #SammyCelestin

Loading comments...