Kwikingiza cyangwa Kutikingiza by Prof Walter Veith .

1 year ago
13

Imikorere ya Satani muri aya makimbirane aheruka yo kurwanya ubwoko
bw'Imana, ntaho itandukaniye n'iyo yakoresheje atangira intambara ikomeye mu
ijuru. Yavugaga ko ahirimbanira guteza imbere ubutegetsi bw'Ijuru, nyamara ahubwo
akoresha imbaraga ze zose rwihishwa kugira ngo abuhirike. Maze umugambi
nyakuri yaharaniraga kugeraho akawugereka ku bamarayika b'indahemuka.
Imikorere nk'iyo y'ubushukanyi niyo yaranze amateka y'itorero Gatolika ry'i Roma.
Ryiyise ko rikora nk'Umusimbura w'Imana ku isi, nyamara rigamije kwishyira
hejuru y'Imana kandi rihindura n'amategeko yayo. Ku itegeko rya Roma, abishwe
kubwo kuba indahemuka z'ubutumwa bwiza biswe inkozi z'ibibi; babashinja ko
bakorana na Satani; kandi bagakoresha uburyo bwose bushohoboka ngo babasebye,
babagaragaze imbere y'abantu n'imbere yabo ubwabo ko ari ibivume ruharwa. Uko rero niko bizamera, no muri iki gihe. Ubwo Satani ahirimbanira gutsemba
abakomeza amategeko y'Imana, azakora kuburyo bashinjwa kuba ari bo bayica,
nk'abantu batesha Imana agaciro kandi isi ikaba igiye gucirwaho iteka ari bo izize.
Ntabwo Imana izigera ihata ubushake cyangwa umutimanama w'umuntu; nyamara
Satani we kugira ngo abone uko yigarurira abo adashobora koshya, yitabaza ubugizi
bwa nabi. Kubera ubwoba cyangwa agahato, yihatira gutegeka umutimanama w'u
muntu kugira ngo amuramye. Kugira ngo agere kuri uwo mugambi, akorera mu
idini no mu butegetsi bw'isi, agahagurukiriza ubutegetsi guhatira abantu gukomeza
amategeko y'abantu, bagasuzugura ay'Imana.

Loading comments...