Ni Iki Twakora Mu Gihe Tugeze Mu Gihugu Kiroga Kandi Ni Iki Cyadukiza Urubori Rw'Ubwoba.

1 year ago
24

URUGAMBA BURI WESE AGOMBA KURWANA
Nabonye abamarayika b'umubi barwanira [kwigarurira] abantu, kandi abamarayika b'Imana bari bahanganye nabo. Urugamba rwari rukomeye. Abamarayika babi benshi bari bagose abantu, bagahumanya ikirere kibakikije bakoresheje imbaraga yabo ihindura irimo uburozi kandi bakagusha ikinya ibyumviro byabo. Abamarayika bera bari bari maso barinze abo bantu, kandi bari bategereje gusubiza inyuma ingabo za Satani. Nyamara gutegeka intekerezo z'abantu ngo zirwanye ibyo bishakira si umurimo w'abamarayika beza. Abantu biyeguriye umwanzi, ntibagire umwete bakoresha ngo bamurwanye, icyo gihe abamarayika b'Imana nta kiruseho bakora kirenze gusubiza inyuma ingabo za Satani kugira ngo zitarimbura, kugeza ubwo umucyo uruseho uzahabwa abari mu makuba, kugira ngo ubatere gukanguka no gutabaza ijuru ngo ribafashe. Ntabwo Yesu azatuma abamarayika bera kujya gukura mu makuba abantu batagira umuhati bakoresha ngo nabo bitabare.
Satani nabona ko ari mu kaga ko gutakaza umuntu umwe, azakora uko ashoboye kose kugira ngo amugumane. Kandi igihe uwo muntu akangukiye kumenya akaga arimo, maze kubw'umuhati n'imbaraga nyinshi agatumbira Yesu ngo amuhe imbaraga, Satani ahita atinya ko aratakaza imbohe ye, bityo agakaza umurego w'abamarayika be kugira ngo bagote iyo mpezamajyo, maze bagakora urukuta rw'umwijima ahamukikije, kugira ngo umucyo uturuka mu ijuru utabasha kumugeraho. Nyamara iyo uwo muntu. uri mu kaga yihanganye, maze mu kubura uko yigira ndetse n'intege nke akishingikiza ku byo amaraso ya Yesu yakoze, Yesu yumva isengesho ryo kwizera risabanwe umwete bityo akohereza izindi ngabo z'abamarayika bafite imbaraga zihebuje baje kumurokora.

Loading comments...